Iyi mbumbanyigisho isobanura inshoza y’ubusizi, ikerekana ubwoko butandukanye bw’ubusizi ndetse n’ubuhanga butandukanye bukoreshwa mu busizi n’uburyo ibihangano nyabusizi bishyirwa mu byiciro bitandukanye hagendewe ku buhanga buba bwakoreshejwemo. Iyi mbumbanyigisho kandi yigisha ibigenderwaho mu gusesengura ibihangano nyabusizi, ikerekana n’iminozanganzo ikoreshwa mu busizi haba mu mvugo cyangwa mu nyandiko.