Banyesshuri bacu, iri somo  ni ingenzi cyane kuko rizabafasha kumenya byinshi ku nkuru mu buvanganzo nyarwanda ndetse n'ikinamico. Inkuru rero kuva kera na kare Abanyarwanda babwiranaga inkuru. Hari inkuru zabaga zishinze imizi muri rubanda rugufi zishobora gushingira ku byabaga byabaye cyangwa  se zigashingira ku bihimbano bigamije gusetsa no gususurutsa abantu. Mu nkuru kandi, habagamo izabaga ziganje mu butegetsi. Izo nkuru zabaga zishingiye ku mirimo ikomeye Igihugu cyabaga gishyize imbere cyane cyane nk'inkuru zijyanye n'imibereho y'abami, ubwami, ingoma muri rusange. Ibijyanye n'uko igihugu cyakoraga ibitero hirya no hino muri gahunda yo kwaguraa Igihugu. Aho rero habonekaga ibitekerezo by'ingabo, indirimbo z'ingabo n'ibyivuguo byazo. Habaga rero kandi ibijyanye n'ubworozi bw'inka z'inyambo. Ibbyo rero byanaga n'inganzo y'amazina y'inka yari yarateye imbere cyane mu Rwanda. Hari kandi indi mihango n'ibikorwa byakorwaga kera bifatwa n'ikinamico kuko ibyo bvikorwa byajyanaga n'amagambo abiherekeza kandi ababikora bakigana abandi babaga barababanjirije. IMwe muri iyo mihango ni nk'iyo kubandwa no guterekera, kuraguza, kwita umwana izina, imihango y'ubukwe, kwera no kwirabura, kwambika ingoma, gucan uruti n'ibindi. 

Aho abazungu rero bziye, bazanye byinshi bijyanye no kwandika hanyuma imibereho y'Abanyarwanda n'uburyo babaraga inkuru bitangira guhindura isura ndetse n'ingeri z'ubuvanganzo nyinshi zitangira guhura n'ibibazo bikomeye. Abo bazungu bakuyeho itorero barisimbuza ishuri. Ubwo batangira kwigisha gusoma no kwandika. Aho rero ni ho Abize mbere batangiriye guhimba inkuru ndende ndetse n'inkuru ngufi ari na ko bigisha icyo bo bitaga ikinamico dore ko bavugaga ko muri Afurika yose nta kinamico yahabaga mbere y'uko bahagera . Ubu rero hariho ikinamico , inkuru ngufi n'indende mu buvanganzo nyandiko. Nimusoma neza ndetse mugakora ubushakshatsi bunyuranye muzabona byinshi kurushaho.  Muhawe ikaze. 

Umwarimu: HAKIZIMANA Emmanuel