Iri somo ry'Umusogongero ku Kinyarwanda n'iyigandimi rigamije guha umunyeshuri wiga Ikinyarwanda ubushobozi n'ubumenyi bw'ibanze ku Kinyarwanda ndetse n'iyigandimi muri rusange. Umunyeshuri azunguka inshoza z’ibanze zimukundisha iyigandimi ry’ikinyarwanda. Igamije kandi gufasha umunyeshuri kumenyera no gusesengura ingingo rusange z’ururimi n’iyigandimi by’Ikinyarwanda.

Ibiteganyijwe kugerwaho:

Umunyeshuri azaba yize neza iyi mbumbamasomo igihe azaba ashobora kugaragaza ubumenyi n’imyumvire ku:

i. Inshoza n’amashami by’iyigandimi.

ii. Gutandukanya ingingo zigize ururimi rw’Ikinyarwanda.

iii. Gutandukanya no kugaragaza amoko anyuranye y’amajwi y’Ikinyarwanda.

Ibikubiye muri iyi mbubanyigisho: 

Iyi mbumbanyigisho ikubiyemo ingingo zikurikira:

  • Inyito z’ingenzi n’amashami by’iyigandimi;
  • Ihange rusange ry’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije gusesengura ururimi no kwerekana ibyerekezo byarwo;
  • Inshoza z’ingenzi ku iyigamajwi, iyigamvugo n’imivugirwe/amasaku by’Ikinyarwanda;

Ingamba z’imyigire n’imyigishirize:

Inyigishirize n’imyigire igamije korohereza abanyeshuri kubona amakuru y’ibanze kuri buri kigisho. Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kungurana ibitekerezo ku nyigisho z’ingenzi z’iyi mbumbanyigisho. Bazahabwa kandi umwanya wo gukora ubushakashatsi mu byo bazasoma mu bitabo cyangwa kuri murandasi. Bazahabwa kandi imirimo bazakorera mu matsinda ikazabafasha kungurana ibitekerezo ku byo bazaba biga.

Uburyo bwo gusuzuma ubumenyi:

Isuzuma rizashingira ku isuzumabumenyi rizakorwa mu gihe k’isomo rizaba rifite amanota 60%, n’isuzuma nsozanyigisho rizaba riri ku manota 40%. Isumabumenyi rizakorwa mu gihe cy’amasomo rizaba rigizwe n’imikoro, imirimo yanditse n’indi yo kumurika mu mvugo, ibi bigakorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa mu matsinda. Isuzuma nsozanyigisho rizabumba ubumenyi, imyumvire, ubumenyingiro, n’ibindi byose abanyeshuri bazaba bungukiye muri iri somo.

Murakoze

                                                                   Mwishyuke!!!




ifoto.pngifoto.png